Amakuru

Bigoranye Rayon Sports yagabanye amanota na Rutsiro Fc. Menya indi mikino uko yagenze.

Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’umupira
w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yari yasuye ikipe ya Rutsiro yazamutse uyu mwaka,mu buryo bugoranye yabashije guhura inota rimwe kuri Stade Umuganda mu mukino aya makipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Nyuma y’ibihe bya Covid-19 Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, imwe mu mikino yari yitezwe na benshi harimo uwa Rayon Sports yakiriwe kuri Stade Umuganda na Rutsiro FC yazamutse iva mu kiciro cya kabiri iza mu cya mbere.

Kuri Stade Umuganda umukino waranzwemo
ishyaka, n’ubuhanga bw’umukinnyi Cedric
Munyangabo wa Rutsiro FC warekuye ishoti
rikomeye cyane yahuranya mu nshundura
z’izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olivier.
Icyo gitego cyafunguye amazamu cyakanguye
Rayon Sports yiharira umukino mu gice cya
mbere ariko birangira Rutsiro ifite 1-0.

Igice cya kabiri Rayon sport yagerageje gusatira
ibasha kwishyura igitego kimwe, cyatsinzwe na
Niyibizi Emmanuel ukina inyuma watsinze kuri
coup franc, umukino waje kurangira amakipe
anganya 1-1.

Kuri Stade ya Huye, Mukura VS ntibyayoroheye,
Kiyovu Sport yayeretse ko yiyubatse iyitsinda
biyoroheye ibitego 3 -1. umukino ugana ku musozo Mukura VS yabonye penaliti yatsinzwe na Gaelle Muhayindavyi.

Uko imikino yose irangiye kuri uyu munsi.

Sunrise FC 1-3 Gasogi United
AS Muhanga 1-1 Etincelles FC
Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports
Espoir FC 0-0 Bugesera FC
Mukura VS 1-3 Kiyovu SC
Marines FC 2-0 Gorilla FC

Ku munsi wa 2 wa Shampiyona ku wa
07/12/2020

Police FC vs Rutsiro FC
Musanze FC vs As Muhanga
Mukura VS vs Sunrise FC
Rayon Sports vs Bugesera FC
Etencelles FC vs Espoire FC
Gasogi United vs As Kigali
Ku wa 08/12/2020
APR FC vs Gorilla FC
Kiyovu Sports vs Marines FC

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button