Amakuru

Abarimo abagore bafatanywe udupfunyika tw’urumogi

Abantu bane bafatiwe mu Turere twa Gakenke na Ngororero, bafite udupfunyika 1 792 tw’urumogi, turimo 897 twafatanywe abagore babiri babana, badusanganywe mu rugo rwabo basanzwe banacururiza ibi biyobyabwenge.

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko aba bantu bane bafashwe ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, mu bikorwa bya polisi y’u Rwanda byo gutahura ibiyobyabwenge.
Ku ikubitiro kuri uwo munsi habanje gufatwa abagore babiri, bafashwe saa tatu za mu gitondo (09:00’) bafatiwe mu Kagari ka Kazabe mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yavuze ko aba bagore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri aka Kagari.

Kuri uwo munsi kandi, Polisi yafashe abasore babiri barimo uw’imyaka 28 na mugenzi we w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kageyo mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ubwo berecyezaga mu Mujyi wa Kigali bafite udupfunyika tw’urumogi 895.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba basore bafatiwe mu modoka barimo ubwo berecyezaga i Kigali.
Aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bari bavuye kurangura urwo rumogi mu Karere ka Rubavu, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button